Perezida wa
Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ku wa Gatatu yakiriye i Ankara Marshal Khalifa
Haftar, uyobora ingabo zikorera mu burasirazuba bwa Libya. Uru ruzinduko
rufatwa nk'intambwe ikomeye mu kongera kubyutsa umubano hagati y'impande zombi
zari zimaze igihe zifitanye amakimbirane.
Ni ubwa
mbere Khalifa Haftar agiriye uruzinduko rwemewe muri Turukiya. Iki gihugu cyari
gisanzwe gishyigikiye ubutegetsi bwa Tripoli, bwemewe n'Umuryango w'Abibumbye
(UN).
Mu mwaka wa
2019, Turukiya yari yarahaye ubutegetsi bwa Tripoli indege zitagira abapilote
(drones) zifite ubushobozi bwo gutera, zikagira uruhare mu guhagarika igitero
cy'ingabo za Haftar zari zigamije kwigarurira umurwa mukuru Tripoli.
Icyakora,
uko bigaragara, umwuka w'ubwumvikane watangiye kugaragara hagati y'impande
zombi, aho Perezida Erdogan na Khalifa Haftar bagaragaje ubushake bwo kuganira
no kongera kubaka umubano.
Nk'uko
itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya Marshal Haftar ribivuga, ibiganiro
byibanze ku iterambere n'ibibazo biri mu karere ndetse no ku rwego
mpuzamahanga, hamwe n'izindi ngingo zifitiye impande zombi inyungu.
Mu kwezi
k'Ukwakira, Turukiya yari yakiriye ibiganiro byahuje abahagarariye ubuyobozi
bwa Haftar n'ubutegetsi bwa Tripoli, bukomeje kutumvikana ku miyoborere ya
Libya.
Kugeza ubu,
Turukiya ni kimwe mu bihugu bike bikomeje kugirana umubano n'impande zombi
zihanganye muri Libya, ibintu biyishyira mu mwanya wo kugira uruhare mu
biganiro bigamije gushaka ubwumvikane hagati yazo.
Iyi ntambwe
nshya yatumye hakomeza kwibazwa aho ubufatanye hagati ya Ankara na Haftar
bushobora kugera, ndetse n'uruhare Turukiya izagira mu gushaka igisubizo
kirambye ku bibazo bya politiki n'umutekano bikomeje kugaragara muri Libya.