Perezida
Paul Kagame yavuze ko yifuza ko mu 2063 Afurika izaba yarageze ku iterambere
ishingiye ku mbaraga z’Abanyafurika ubwabo, ikaba itagishingira ku nkunga
z’amahanga cyangwa ngo Abanyafurika bahore basaba abandi kubemerera kugira
uruhare mu bikorwa bitandukanye.
Yabigarutseho
ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko
n’abandi bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit
2026, iri kubera i Kigali.
Perezida
Kagame yabajijwe impinduka yifuza ko Afurika yaba imaze kugeraho mu 2063,
umwaka wateganyijwe mu cyerekezo cya Afurika yunze Ubumwe cyo kubaka umugabane
utekanye, wunze ubumwe kandi utera imbere.
Mu gusubiza,
yagaragaje ko mu byo yifuza harimo ko Afurika yazaba ifitanye n’isi imikoranire
irimo uburinganire n’icyubahiro, aho Abanyafurika bataba bagitegereje guhabwa
ibyo abandi babagenera, ahubwo bakaba bafite ubushobozi bwo kwihitiramo inzira
y’iterambere ryabo.
Yagize ati:
“Dukeneye kubona impinduka mu mibanire dufitanye n’ibindi bice by’isi. Dukeneye
kubona iterambere n’uburumbuke, ndetse dukeneye kubona Abanyafurika batakiri mu
mwanya wo guhora bategereje kwakira ibyo bagenerwa nk’inkunga n’ibindi bice
by’isi. Kuko aho tugeze ubu, twamaze igihe kinini cyane.”
Umukuru
w’Igihugu yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeje kubangamira Afurika ari uko
Abanyafurika bagaragaza ubushobozi n’ubumenyi, ariko kugira ngo bahabwe umwanya
ukwiye bigasaba ko babanza kwemezwa n’abandi.
Yagaragaje
ko iyo myumvire ikwiye guhinduka, kuko idakwiye kuba ibisanzwe ko Afurika
igomba guhora isaba uburenganzira cyangwa kwemezwa n’abandi kugira ngo igire
icyo ikora.
Ati:
“Birababaje kubona Abanyafurika bagera ku bintu by’indashyikirwa, ariko kugira
ngo bahabwe umwanya bakwiye kuba barimo bigasaba ko bibanza kwemezwa n’undi
muntu. Ibi tugomba kubihagarika. Ntitwakomeza dutyo.”
Perezida
Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhindura iyo myumvire, rukareka
kwemera ko Afurika igomba guhora inyura mu nzira yo gusaba abandi kuyemerera
kugira icyo ikora.
Yavuze ko
urubyiruko rukwiye kumenya ko ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’umugabane no
kuwuteza imbere, kimwe n’uko n’ahandi ku isi abantu bakoresheje ubushobozi
n’umutungo bari bafite kugira ngo bagere ku iterambere.
Yashimangiye
ko mu 2063, Abanyafurika bazaba bakiriho, na we arimo, bakwiye kuba bafite
ishema ryo kuvuga ko hari impinduka zifatika zabayeho, kandi zagezweho binyuze
mu mbaraga zabo, ubufatanye n’ubushake bwo kwiyubakira ahazaza.
Ati: “Ku
bazaba bahari mu 2063, kandi nanjye nshobora kuzaba mpari, nibura tugomba
kuzaba turi ahantu dufite ishema ryo kuvuga tuti impinduka zabayeho, kandi
zabayeho zishingiye ku mbaraga zacu no gukorera hamwe. Tugomba gukora uko
dushoboye kugira ngo tugire ishema ryo kuba Abanyafurika barishyiriyeho urubuga
rwabo, aho badahora basabwa gutanga ibisobanuro kuri buri kintu.”
Yakomeje
agaragaza ko gukomeza kwishingikiriza ku bandi no guhora Abanyafurika bibutswa
umwanya bagomba kuba barimo bigira ingaruka ku cyubahiro cyabo.
Yagize ati:
“Ubu turagaburirwa, tugahora twibutswa ko tugomba kuba mu mwanya wacu, kandi
ibyo bitugabanyiriza icyubahiro. Ndatekereza ko urubyiruko rudashimishwa n’ibi
bintu. Rero nimugire icyo mubikoraho.”
Perezida
Kagame kandi yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kurushaho gukorera hamwe,
rukamenya ko rufite ubushobozi n’ibisubizo bikenewe kugira ngo Afurika itere
imbere.
Yashimangiye
ko ubushobozi bw’Abanyafurika butandukanye n’ubw’abandi bantu bageze ku
iterambere, kuko na bo bafite ubushobozi bwo guhanga udushya, kwihangira
imirimo no gukemura ibibazo byugarije umugabane.