• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe no kubura amafaranga yo kwishyura inguzanyo bafashe mu bimina no mu mabanki, nyuma y’uko imyaka bahinze yangijwe n’izuba rikabije, ntibabashe kubona umusaruro bari biteze.

Aba baturage bavuga ko igihombo batewe no kubura umusaruro cyabateje ibibazo by’ubukungu n’imibereho, ku buryo hari n’abafashe icyemezo cyo kuva mu ngo zabo kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura imyenda bafashe.

Umwe mu bahinzi baganiriye na BTV TV, yavuze ko yafashe inguzanyo ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW), akayashora mu buhinzi bw’ibirayi n’ibishyimbo, ariko agahura n’igihombo nyuma y’uko ibyo yari yahinze byanze kwera.

Yagize ati: “Nafashe amafaranga miliyoni 3 Frw ngura imbuto y'ibirayi, ibishyimbo, ndatera, ngura ifumbire n'imiti ariko byose ngerageje biranga. Dufite ibibazo bitugoye kubera inzara. Uretse gusenga ntahandi nateganya nzakura amafaranga.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kitagarukira ku bahinzi ku giti cyabo, kuko no mu bimina byinshi harimo abanyamuryango bananiwe kwishyura inguzanyo bari barahawe. Ibi bituma n’abandi banyamuryango batabona amafaranga yo kugabana nk’uko byari biteganyijwe.

Iki kibazo cy’abaturage ba Rubavu kije mu gihe ibimina bikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubwizigame n’imari y’abaturage, ariko bikaba bigihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo imicungire y’amafaranga, ubwishyu bw’inguzanyo n’ubumenyi bucye mu by’imari.

Ku wa 29 Ukwakira 2026, Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite yashyikirije Inteko Rusange raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wafashwe ku wa 24 Gashyantare 2025, wari ugamije kunoza imicungire, imiyoborere n’imikorere y’ibimina.

Iyo raporo igaragaza ko kugeza muri Gicurasi 2026, mu Rwanda hari hamaze kwandikwa ibimina 10.406, bifite ubwizigame bungana na miliyari 43,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Komisiyo yakoze iri sesengura nyuma y’ibibazo byagiye bigaragara mu ngendo Abadepite bakoreye mu turere dutandukanye tw’igihugu, bagamije kureba uko ibimina bicungwa n’uko bikora.

Uturere 15 twakorewemo isesengura ni Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Musanze, Gicumbi, Gatsibo, Ngoma, Kirehe, Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Raporo ya Komisiyo yo muri Nzeri 2026 igaragaza ko muri utwo turere habarurwa ibimina 60.548 bifite ubwizigame burenga miliyari 29,14 Frw. Muri byo, ibimina 7.256 byari bimaze kwiyandikisha, bifite ubwizigame bwa miliyari 14,94 Frw, bungana na 51% by’amafaranga yose yari azigamwe n’ibimina byo muri utwo turere.

Igaragaza kandi ko mu bimina 60.548 byabaruwe muri utwo turere, ibingana na 51.615, ni ukuvuga 85,2%, bikorana n’ibigo by’imari. Mu byari byiyandikishije, ibimina 6.360, bingana na 87,6%, na byo bikorana n’ibigo by’imari.

Mu biganiro Komisiyo yagiranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Urwego rw’Amabanki n’ibindi bigo by’Imari bitari amabanki muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yahawe amakuru ku mubare w’ibimina byiyandikishije, ibyiciro birimo, ibikorana n’ibigo by’imari ndetse n’ubwizigame bifite.

Uwo muyobozi yasobanuye ko kugeza ku wa 13 Gicurasi 2026, mu gihugu hose hari hamaze kwiyandikisha ibimina 10.406, bifite ubwizigame bw’amafaranga y’u Rwanda 43.419.756.886.

Nubwo ibimina byinshi bikorana n’ibigo by’imari, Komisiyo yasanze hari ibikibika amafaranga mu dusanduku two mu ngo z’abanyamuryango. Ibi bigaragaza ibyago byo kwibwa cyangwa gutakaza amafaranga mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Ikindi cyagaragajwe ni icyuho mu bumenyi bwo gucunga umutungo. Mu bimina 60.548 byakoreweho isesengura, ibingana na 19.907 ni byo byari byarahawe amahugurwa atandukanye, mu gihe 28.817 ari byo byari bifite inyandiko z’ibaruramari.

Depite Mukamana Alphonsine yagaragaje impungenge ku bibazo byo kutishyura neza inguzanyo zitangwa n’ibimina, anabaza Komisiyo ingamba zibona zafasha mu kugabanya ubwo bwambuzi.

Yagize ati: “Hari bimwe nashakaga kubabaza muri iyi raporo, haragaragaramo ko haracyabaho kwambura cyangwa kwishyura nabi inguzanyo zatanzwe n’ibimina cyangwa amatsinda bigihari, ese nka Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mubona kugira ngo iki kibazo gikemuke cyangwa kigende kigabanyuka, hakorwa iki?”

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Munyangeyo Theogene, yavuze ko bidashoboka kwemeza ko ubwambuzi buzacika burundu, ariko ko amahugurwa ku banyamuryango b’ibimina, kumenya amategeko abagenga no gusobanukirwa ingaruka zo gukoresha nabi umutungo bishobora gufasha kugabanya ibyo bibazo.

Yashimangiye ko imwe mu ntambwe z’ingenzi ari uko ibimina byiyandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko bibifasha gukora bifite umurongo ngenderwaho.

Mu myanzuro yateguriwe Inteko Rusange, Komisiyo yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) gushyikiriza Umutwe w’Abadepite gahunda irambuye yo guteza imbere ibimina.

Iyi gahunda igomba kuba ikubiyemo ingamba zo kongera umubare w’ibimina byiyandikisha, kongerera ubushobozi abayobozi babyo no koroshya uburyo bwo kwiyandikisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Komisiyo yasabye ko iyi gahunda ishyikirizwa Abadepite mu gihe kitarenze amezi atatu, mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibimina no kurushaho kurinda umutungo w’abanyamuryango babyo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments