• Amakuru / MU-RWANDA


Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yazamuye inyungu fatizo (Key Repo Rate) iyigeza kuri 9,5%, ivuye kuri 8,75% yariho mu gihembwe gishize. Ni icyemezo gifashwe mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’izamuka rikomeye ry’ibiciro ku masoko, aho mu Ukwakira 2026 umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 19,5%.

Iri zamuka rya 0,75% ryatangajwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ugushingo 2026, ryatumye inyungu fatizo igera ku rwego rwo hejuru itaherukaga kubaho mu myaka irenga 15, kuko yaherukaga kugera kuri 9% mu 2009.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iki cyemezo kigamije gukumira ko izamuka ry’ibiciro rikomeza kwiyongera, cyane cyane ko ubukungu bukomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku musaruro muke w’ubuhinzi.

Yasobanuye ko umusaruro muke w’ibikomoka ku buhinzi uri mu mpamvu zikomeye zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka, bigatuma n'ubushobozi bw’abaturage bwo kugura ibyo bakeneye bugabanuka.

Ubucuruzi nabwo bukomeje guhura n'ingaruka z'amakimbirane yo mu Burasirazuba kuko agira ingaruka ku buhahirane, ubwikorezi n'itangwa ry'ibicuruzwa ku masoko.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ritagarukiye ku mijyi gusa, kuko no mu byaro ryihuse kurushaho. Mu Ukwakira 2026, ibiciro mu byaro byazamutseho 31,3% ugereranyije n’ukwezi nk’uku mu 2025, mu gihe ku rwego rw’igihugu izamuka ryageze kuri 26,5%. 

Mu byiciro by’ibicuruzwa byagize izamuka rikomeye, ibiribwa n’ibinyobwa bitari ibisindisha byazamutseho 28,9% mu mijyi, mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 22,4%. Ibi bigaragaza ko ibibazo by’izamuka ry’ibiciro bikomeje kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, cyane cyane ku miryango ikoresha igice kinini cy’amafaranga yinjiza mu kugura ibiribwa.

Icyo izamuka ry’inyungu fatizo risobanuye ku muturage

Inyungu fatizo ni igipimo BNR ikoresha mu kuyobora politiki y’ifaranga no kugira uruhare mu kugena ikiguzi cy’amafaranga mu isoko ry’imari. Iyo izamuwe, bigira uruhare mu gutuma amabanki y’ubucuruzi yongera inyungu ku nguzanyo, nubwo impinduka ziba zishingiye no ku bindi bigena ibiciro byazo.

Ku bantu bafite inguzanyo muri banki, cyane cyane izifite inyungu zihindagurika bitewe n’imiterere y’amasezerano bagiranye na banki, bashobora kuzahura n’izamuka ry’amafaranga bishyura. Abifuza gufata inguzanyo nshya na bo bashobora gusanga ikiguzi cyo kuguza amafaranga cyiyongereye.

Ku rundi ruhande, izamuka ry’inyungu rishobora gutuma abashoramari n’abaturage bagabanya amafaranga bakoresha cyangwa bashora mu bikorwa bitandukanye, bigafasha kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro.

BNR irashaka kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro

Intego y’ingenzi y’iki cyemezo ni kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, hagamijwe kugarura ubudahindagurika bw’agaciro k’ifaranga. BNR isanzwe igamije ko izamuka ry’ibiciro riba hagati ya 2% na 8%, ariko imibare ya NISR igaragaza ko iki gipimo cyarenzwe cyane mu mezi ashize. 

Raporo ya BNR yo mu Ukwakira 2026 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwaguka, aho mu gice cya mbere cy’umwaka bwazamutseho 9,7%. Icyakora, Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ashobora guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga no kongera ibiciro by’ingufu n'ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi. 

Nubwo kuzamura inyungu fatizo bishobora gufasha kugabanya izamuka ry’ibiciro, abasesengura ibijyanye n'ubukungu bakunze kugaragaza ko politiki y’ifaranga yonyine idahagije mu gukemura ibibazo biterwa n’umusaruro muke w’ibiribwa. Hakenewe kandi kongera umusaruro w’ubuhinzi, kunoza uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku masoko no kugabanya ibihombo bituruka ku mikoreshereze mibi y’umusaruro.

Iri zamuka rya 9,5% ni irya kane BNR ifashe muri uyu mwaka, bikaba bigaragaza uburemere bw'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro n'ingamba Banki Nkuru y'u Rwanda ikomeje gufata mu kugihashya.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments