Abantu
batandatu bo mu muryango umwe, barimo abana batatu, bapfiriye mu mpanuka
y’indege nto yabereye mu Nyanja ya Mexico, hafi y’inkombe za Leta ya
Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi mpanuka
yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ubwo indege yo mu bwoko bwa
Cessna 210 yari ivuye i New Orleans muri Louisiana yerekeza i Fort Myers muri
Leta ya Florida, aho abo bantu bari batuye.
Amakuru
yatangajwe n’inzego z’ubutabazi avuga ko indege yari itwaye abantu batandatu,
barimo abakuze bane n’abana babiri bari bafite imyaka 10 na 12, ndetse
n’umwangavu w’imyaka 16.
Abahitanywe
n’iyi mpanuka ni Brent Stokes w’imyaka 50 wari uyitwaye, umuhungu we Hunter
w’imyaka 16, mushiki we Arlyn Knox w’imyaka 43, umugabo we Michael Knox w’imyaka
43, n’abahungu babo babiri Charles Holden Knox w’imyaka 12 na Truett Knox
w’imyaka 10.
Umuryango
w’aba bantu wari wavuye mu rugendo rwo kuroba muri Louisiana, ugana iwabo muri
Florida. Mu butumwa washyize ahagaragara, wavuze ko bari bishimiye kumarana
igihe mu rugendo rwabo, mbere yo gusubira mu rugo kwitegura ibirori by’impera
z’umwaka.
Nyuma yo
kubura amakuru y’iyi ndege ahagana saa cyenda n’iminota 45 z’amanywa ku isaha
yaho, inzego z’ubutabazi zatangiye ibikorwa byo kuyishakisha. Abashinzwe ubutabazi
bo muri Amerika bafatanyije n’inzego zo muri Mississippi, nyuma y’amasaha
menshi abashinzwe ibikorwa byo mu mazi bashoboye kubona imibiri y’abari
bayirimo.
Indege
yabonetse hafi y’ikirwa cya Horn Island, mu bilometero bike uvuye ku nkombe za
Mississippi.
Amakuru
y’ibanze agaragaza ko indege yari mu birometero byinshi hejuru y’ubutaka
bw’amazi mbere y’uko itangira kumanuka ku muvuduko udasanzwe. Icyakora, impamvu
nyayo yateye impanuka ntiramenyekana.
Inzego
zishinzwe umutekano w’indege muri Amerika, zirimo Federal Aviation
Administration (FAA) n’Ikigo gishinzwe iperereza ku mpanuka zo mu bwikorezi
(NTSB), byatangaje ko iperereza rigomba gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye
iyi mpanuka.
Iyi mpanuka
yasize umuryango n’inshuti z’abitabye Imana mu gahinda, mu gihe ibikorwa byo
kumenya neza icyayiteye bikomeje.