• Ubuzima / INDWARA
Ibidasanzwe kuri Ginseng, igiti kivura indwara zirimo na Diabete

Muri iki gihe uko isi igenda itera imbere, ni nako hagenda haza indwara zitandukanye zizahaza ubuzima bw’umuntu zirimo nka Diyabeti, kanseri, Asima, SIDA n’izindi.

Muri zo hari izizahaza umubiri bigatuma abasirikare barinda umubiri bagabanyuka, bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukajya hasi cyane umuntu akazahara gusa kubwo amahirwe ubuzima bukazanzamurwa n'imiti ikozwe mu bimera.

Uyu munsi BTN yifashishije urubuga rwa Thehealthline, yaguteguriye inkuru igaruka cyane ku mibereho y'abantu, indwara zibazahaza ndetse n'umutabazi wifashishwa mu kugarura ubuzima bwabo igihe busa nk'uburi mu marembera aho turi bwitse cyane ku giti cy'ikimera kimaze kuba ikimenyabose ku isi byu mwihariko ku Mugabane wa Aziya kitwa Ginseng kivura indwara zihitana abatari bake no mu Rwanda harimo.

Ubundi Ginseng ni umuti w'umwimerere ukomoka ku gihingwa kiboneka cyane mubu Yapani ukaba warakoreshejwe mu Ntambara yakabiri y'Isi ubwo bahateraga Bombe Atomic icyo gihe ugakoreshwa mu kuvura abagizweho ingaruka nayo barimo inkomere.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Abahanga mu by'ubuzima, bagaragaje ko uyu muti uzamura abasirikari b’umubiri kuko iyo ufashe uyu muti ugabanya uturemangingo twa kanseri ntitwiyongere ibyo bigatuma wirinda kanseri iri kugenda yica benshi ku isi dore ko uvura kanseri zirenze ubwoko 40 zibasira umubiri w’umuntu.

UWASE Marie, Umwu mu bavuzi gakondo bakorera mu Mujyi wa Kigali ukorera mu Ivuriro AGAPE, agaruka kuri iki kimera(Ginseng) yavuze ko Imana ijya kukirema yari yatekereje ku bazazahazwa n'indwara kivura.

Uyu muganga avuga ko Ginseng ari umuti nkenerwa na buri umwe kuko uvura indwara zitandukanye zirimo izavuzwe haruguru ndetse zigafasha abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ababaswe n'ingeso yo kwikinisha( ab'igitsina-gabo n'abigitsina-gore) bakunda guhura n'ibibazo byo kwibagirwa vuba no kubabara mu kiziba cy'inda, abantu bafite ibibyimba mu mubiri ndetse n'abantu baba bamaze igihe kinini barwaye, umubiri wabo ukaba waracitse intege.

Uwase akomeza avuga ko uyu muti ufasha abantu bafite ikibazo cy'imyanda mu maraso, kubabara umugongo, kubabara mu dusabo tw'intanga, kwihagarika kwa hato na hato.

Yagize ati" Ginseng ijya kuremwa Imana yari yatekereje  kubo izavura. Ni umuti w'ingirakamaro cyane bitewe nuko indwara zizahaza abatari bake zibafasha zirimo nka Diabete, Abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, Abikinishije,..".

Ku ruhande rw'igitsinagore, uyu muti ni ingenzi kuri bo kuko ubafasha gukira iyo bagize ikibazo cy'imihango iza nabi, kubura ubushake no gutuma umubiri uzana amavangingo igihe cy'imibonano mpuzabitsina.

Uramutse ufite ikibazo kuri izi ndwara zavuzwe haruguru wagana Ivuriro Agape rikorera mu Mujyi wa kigali kuko bagufasha ukavurwa byihuse.

Ivuriro Agape 
0788246250

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments