Afurika y'Epfo: Minisitiri yirukanywe nyuma yo kujya muri Amerika adasabye uruhushya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-27 13:41:54 Amakuru

Ku wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, Nibwo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yirukanye Minisitiri wungirije ushinzwe ubucuruzi, inganda n’ihiganwa, Andrew Whitfield, nyuma y’aho agiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atabisabiye uruhushya.


Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa 27 Kamena byagize biti “Bwana Whitfield yakuwe ku mwanya wa Minisitiri wungirije kubera ko yagiriye uruzinduko mu mahanga atahawe uruhushya na Perezida. Uruzinduko rwe muri Amerika rwarenze byeruye ku mabwiriza n’ibikorwa bijyanye n’imyitwarire y’abagize urwego nyubahirizategeko.”


Bivugwa ko Perezida Ramaphosa yamenyesheje Umuyobozi w’ishyaka Democratic Alliance, John Steenhuisen, iki cyemezo cyane ko Whitfield yari ahagarariye iri shyaka muri Guverinoma y’Ubumwe ya Afurika y’Epfo.


Mu gihe icyemezo cyo kwirukana Minisitiri wagiriye uruzinduko mahanga nta ruhushya yahawe gifatwa nk’ikidasanzwe, ibi biro byagaragaje ko atari ubwa mbere muri Afurika y’Epfo gifashwe.


Biteganyijwe ko umusimbura wa Whitfield azava mu ishyaka Democratic Alliance, nk’uko biteganywa mu masezerano agenga imikorere ya Guverinoma y’Ubumwe ya Afurika y’Epfo.

Related Post