Urukiko rw’ikirenga muri Pakistan, kuri uyu wa Kane rwategetse ko Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe arekurwa nta yandi mananiza, kuko yatawe muri yombi binyuranyije n’amategeko.
Bivuze ko azakomeza kwitabira amaburanisha ku byaha bya ruswa ashinjwa, ariko ataha iwe mu rugo.
Imran Khan yatawe muri yombi ku wa Kabiri bikozwe n’igisirikare, ubwo yari yitabiriye iburanisha mu rukiko rwo mu murwa mukuru Islamabad.
Yari amaze iminsi acengana n’inzego z’umutekano zishaka kumuta muri yombi, zimushinja kutazorohereza mu iperereza zirimo ku byaha bya ruswa ashinjwa ko byakozwe ubwo yari Minisitiri w’Intebe.
Kuva Imran Khan w’imyaka 70 yatabwa muri yombi, imyigaragambyo idasanzwe y’abamushyigikiye yadutse hirya no hino mu gihugu ku buryo abantu bagera ku icumi bamaze kuyigwamo, mu gihe abasaga 2000 batawe muri yombi.
Khan yabwiye urukiko ko yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwo inzego z’umutekano zigabizaga icyumba cy’urukiko rukuru yari yagiye kwitaba, zikamusohoramo ku ngufu zimukubita.
Urukiko rw’ikirenga rwahise rufata umwanzuro wo gutesha agaciro ifungwa rye kuko ryahonyoye amategeko.
Kuva yafatwa, Imran Khan yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi mu murwa mukuru.
Nyuma y’uko urukiko rutegetse ko ahita rekurwa, Khan yahise avugisha itangazamakuru, avuga ko yafashwe nabi muri iyi minsi amaze afunzwe.
Uyu mugabo yegujwe ku buyobozi muri Mata umwaka ushize, nyuma y’iminsi ashwanye cyane n’igisirikare ari nacyo kivugwa ko cyamufashije kujya ku butegetsi mu 2018.
Nyuma yo gushwana, Khan yabaye umwe mu banenga ubutegetsi, Mu mpera z’umwaka ushize yarashwe mu kuguru, ashinja igisirikare kuba inyuma yabyo nubwo cyo cyabihakanye.
Imran Khan ari guhigwa nyuma y’uko agaragaje ko ashaka kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, ibintu igisirikare kidashaka kuko badacana uwaka nyuma yo gushwana mu mwaka ushize.